Bang Media

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Elizabeth Raine ugurisha ubusugi bwe yerekanye isura yongera ibiciro

Elizabeth Raine ugurisha ubusugi bwe yerekanye isura yongera ibiciro
Elizabeth Raine wiga iby’ubuganga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
Elizabeth Raine wiga iby’ubuganga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, uheretse gushyira ku isoko ubusugi bwe ariko ntiyagaragaza isura ye, yashyize ku mugaragaro amafoto yerekana mu maso agamije kongera igiciro.

Uyu mukobwa w’imyaka 27 aherutse gushyira ku rubuga rwe bwite amafoto akurura abagabo atagaragaza isura ye ariko yavugaga ko umugabo cyangwa umusore uzamwambura ubusugi bwe azaba ari uwemeye kumwishyura amadorali ya Amerika ibihumbi 400.

Elisabeth Raine yaje kwisubiraho ku cyemezo cyo kutagaragaza isura ye, ashyira amafoto ayigaragaza agamije kuzamura igiciro ku mugabo cyangwa umusore uzamwambura ubusugi bwe.

Ibiciro bishya ntibyagaragajwe ariko we yemeje ko gushyira hanze mu maso he bigiye gutuma igiciro cyiyongera nubwo akomeje guhisha umwirondoro we nyakuri urambuye.

Elizabeth yashize isura ye ku mugaragaro ngo yurize ibiciro by'ubusugi bwe

Mu kiganiro yanyujije kuri radiyo yitwa Australienne Kiss 1065, yemeje ko akiri isugi ku myaka 27.

Yagize ati "Ndacyari isugi, kubera impamvu zitandukanye zigenzweho. Sijya nita cyane ku basore kubw’intego mfite kandi niyitaho jyewe ubwajye’’.

Elizabeth yakomeje avuga ko yiyemeje kuzamarana amasaha 12 n’uzatsindira ubusugi bwe na 35% by’amafaranga azegukana nyuma yo gutanga ubusugi azayatanga mu bikorwa by’ubutabazi n’uburezi ku bagore bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Yongeyeho kandi ko icyo agamije atari ugucuruza umubiri we ahubwo ibyo ari gukora ngo yabitekerejeho. Abajijwe uko azumva amerewe nyuma yo kugurisha ubusugi bwe, yemeje ko kuri we ari ibintu bidasanzwe ariko ngo yabitekerejeho.



Kurikira Igitsinakuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina(Page)
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment