Bang Media

Dusabane

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Ecosse: Umugabo yishe umugore we amuziza gukora ubutinganyi ahandi

Umugabo wishe umugore we nyuma yo kumuvumburamo ubutinganyi, yahanishijwe gufungwa nibura imyaka 12. Marion Vita w’imyaka 48, yatewe icyuma n’umugabo we Tony kugera apfuye muri Nzeri ishize i Glasgow muri Ecosse.

Umugabo we yarakajwe cyane no kuvumbura ko umugore we bari bamaranye imyaka 19 yari afitanye umubano w’ubutinganyi n’undi mugore w’imyaka 34 witwa Elwira Rumniak.

Tony Vita w’imyaka 47, wavuze ko urupfu rwabaye impanuka, ejo yasubiye mu rukiko rwisumbuye rw’i Glasgow nyuma y’aho yari yahamwe n’ubwicanyi, nk’uko Daily Mail yabyanditse.

Umucamanza Sean Murphy, yamukatiye gufungwa ubuzima bwose avuga ko : ‘Iki ari ikibazo gikomeye kandi gifite ingaruka zikomeye kuri buri wese wari uzi uwishwe, harimo nawe (Vita).

Yamubwiye ati : “Wagerageje kuba intangarugero mu buzima ariko byose byarangiye ubwo watahuraga ko yari afitanye urukundo n’undi mugore.”

Vita wajyaga acika intege rimwe na rimwe mu rukiko muri Werurwe, ntiyigeze agaragaza amarangamutima ubwo yari mu mapingu ajyanwe mu nzu afungirwamo.

Itsinda ry’abacamanza ryumvise uburyo umugore wa Vita yatangiye kujya ajya kureba Rumniak mu ibanga kuva bahura mu 2012. Hanyuma yamaraga igihe kinini cye kwa Rumniak i Edinburgh.

Byageze n’aho abo bagore bombi batangira kuvuga ku byo kubana bagakora umuryango wabo hamwe.

Umubano wabo waje kujya ahagaragara muri Nzeri ku itariki ya 19 mbere yo kwicwa ubwo Vita yatahuraga ubutumwa bw’inkoramutima hagati y’abo bahore kuri iPad y’umuhungu we.

Rumniak yabwiye urukiko ko : ‘Marion yavuze ati “azi ibyacu”. Yavumbuye ubutumwa bwa telefone. Nagiye iwe ndamuhobera cyane, ndamubwira ngo nta kibazo tuzagira”.’

Rumniak yibuka ko Vita yajyaga yohereza ubutumwa kuri telefone.

Urukiko rwumvise ukuntu Marion yagiye kureba umugabo we Vita mu rugo i Glasgow – kandi aho niho yari n’umujinya mwinshi. Yamukubise inshuro enye. Umuhungu wabo ufite imyaka 11 yavuze uko yaje gusanga nyina yataye ubwenge aryamye ku ntebe.

Avugana na polisi, yongeyeho ko “Iminwa ye yasaga n’ivu. Ntiyanyeganyegaga na gato. Yari aryamiye urubavu ku ntebe.”

Mu gutanga ibimenyetso, Vita yavuze ko atigeze amenya ko umugore we yakomeretse ijoro yari yapfuye kubera impanuka idasanzwe. Umucamanza yaje gukatira Vita gufungwa burundu

Kurikira Igitsinakuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina(Page)

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment