Bang Media

Dusabane

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Yaguwe Gitumo Asambanya Imbwa

gusambanya imbwa
USA-Florida : Umugabo w’imyaka 58 yatawe muri yombi na polisi asambanya imbwa

Muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Florida haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 58 Bernard Marsonek, ubu ufungiye iwe na Polisi yo muri ako gace ashinjwa icyaha cyo kugirira nabi inyamaswa ayisambanyiriza mu busitani bw’inyuma y’iwe kuri uyu wa mbere.


Bernard Marsonek, ushinjwa iki cyaha cyo gufata mbwa, abaturanyi be bemeza ko bumvise imbwa isakuza bakajya kureba ibibaye ari bwo basangaga arimo kuyikorera ibiteye isoni, bamubuza akabanza kwanga nyuma akaza kurekeraho ari uko bavugije induru kugeza polisi ihageze.

Polisi yo iratangaza ko ubwo bageraga ku rugo rw’uyu mugabo Bernard, mu nzu ye harimo izindi mbwa zigera ku munani.

Uyu mugabo kandi ngo nubwo afungiwe iki cyaha cyo kugirira inyamaswa nabi, ngo sicyo gusa kuko hari n’ibindi byinshi ashinjwa harimo no gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko. Ibi ngo bibaye nyuma yuko hafunzwe n’abandi bagabo 2 mu mujyi wa new York bo bashinjwa gusambanya inka.

Ubu izo mbwa zikaba zajyanywe mu kigo cy’inyamaswa cya Hillsborough aho zirimo kwitabwaho nk’izindi nyamaswa.

Source : mirror.co.uk

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment