Bang Media

Dusabane

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Umupasiteri yafashwe ashyira intoki mu igituba cy’umukirisitukazi we

Nigeria:Pasiteri yafashwe ashyira intoki mu gitsina cy’umukirisitukazi we   

Polisi yo muri Nijeriya yataye muri yombi umupasiteri witwa Adekunle Kayode azira kujomba intoki mu gitsina cy’umukobwa wari umuyoboke mu itorero rye, ngo ari gusuzuma Ubusugi bwe.

Ejo kuwa kabiri ni bwo polisi yo mu gace ka Ogun yemeje ko pasteri Kayode wo mu itorero ryitwa Way evangelistic Ministry yatawe muri yombi nyuma yo kujomba intoki mu gitsina cy’umukobwa w’imyaka 20 wari uje gusenga ngo asuzuma niba akiri isugi.

Nk’uko polisi yabitangaje, ngo Pasiteri amaze kumuhohotera, uwo mukobwa yahise abibwira se umubyara, na we ahita ageza ikirego kuri polisi, Kayode n’abandi bantu babiri bakekwaho gufatanya na Kayode mu gukoresha uwo mukobwa mu migenzo yabo.

Uyu mukobwa yivugira ko pasiteri Kayode yamukoresheje ayo mahano incuro nyinshi, ngo n’iyo yabaga ari mu mihango ntiyatinyaga kumujomba intoki mu gitsina.

Ku cyumweru gishize ni bwo yamufatiye mu rusengero, ubwo hari gahunda yari asigayemo maze Kayode aza kongera gusuzuma ubusugi bw’uyu mukobwa.

Undi witwa Oluwasegun na we aregwa kuba yarafatanyaga na pasiteri mu guha inzaratsi uyu mukobwa ngo babone uko bamukoresha mu migenzo ya bo ya gakondo.

Nyuma yo gusaka mu rusengereo polisi yabonye inzaratsi zari zihishe mu bikoresho byo mu rusengero, iki kirego kikaba cyoherejwe mu rwego rushinzwe iperereza.

Aka gace ka Ogun kamaze igihe kavugwaho imyitwarire mibi ku bantu bihaye Imana, akenshi bahohotera abayoboke babo.

Source:Nigeriawatch.com

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment