Bang Media

Dusabane

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Umunyamategeko muri Cameroun yagereranyije kwamagana ubutinganyi n’ivangura "Apartheid"

Alice Nkom yagereranyije kwamagana ubutinganyi n’ivangura "Apartheid"
Alice Nkom yamagana abarwanya abatinganyi
Alice Nkom w’imwaka 69 y’amavuko akaba umwe mu bunganira abandi mu by’amategeko muri Cameroun, yamaganye ivangura rikomeje gukorerwa abatinganyi muri Afurika aho abigereranya n’ivangura ryakorewe muri Afurika y’Epfo ryamenyekanye nka Apartheid.

Nk’uko tubikesha Jeune Afrique, Nkom yabwiye itangazamakuru iby’iri vangura yibanda ku gihugu cye aho yabyise apartheid anti-homosexuel bisobanura ivangura rikorerwa b’abatinganyi.

Avoka Nkom yasobanuriye itangazamakuru, mu mpera z’iki cyumweru i Berlin mu Budage, ko abatinganyi muri Cameroun basigaye bameze nk’abari muri gereza.

Yagize ati "Kugeza ubu muri Cameroun byabaye apartheid. Igihugu kirakoresha polisi, ubutabera n’ibishoboka byose mu kwamagana uruhande rw’abaturage ari cyo cyakagombye kubarinda."

Yatanze urugero rwa Nelson Mandela wo muri Afurika y’Epfo waharaniye urukundo, kubabarira no kubaha itandukaniro, maze agira ati "Nta cyera mu migenzo n’umuco muri Afurika ; kugeza ubu indangagaciro z’Abanyafurika zakabaye kutavangura."

Avoka Nkom yageze i Berlin agiye gufata igihembo mpuzamahanga cy’uruhare agira rwo guharanira uburenganzira bwa muntu cyane cyane ubw’abatinganyi. Biteganijwe ku iki gihembo agihwabwa kuwa Kabiri tariki ya 18 Werurwe 2014.

Nkom yasobanuriye itangazamakuru ko ibiri kuba ku batinganyi mu gihugu cye no mu bindi bihugu by’Afurika ntaho bitaniye n’ibyabaye ku birabura mu gihe cy’abacakara bajyanwaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bakangwa bagafatwa nabi kuko bari abirabura.

Igitekerezo cya Nkom agihuje cyane n’ibihugu by’ibihangange, Loni n’indi miryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu.

Umunyamabanga mukuru wa Loni Ban Ki-moon yagize icyo avuga ku burenganzira bw’abatinganyi agira ati "Iyo ukoze ku mutinganyi uba ukoze ku bantu bose. Ni yo mpamvu bibonwa nk’ ikibazo."

Ibihugu byinshi bya Afurika byagaragaje ko bitishimiye iyi mico bivugwa ko yakuruwe n’u Burayi n’Amerika. Cameroun yamaganye ubutinganyi guhera mu 1972, itora itegeko “rihanisha uwo bigaragayeho gufungwa imyaka itanu.

Cameroun yakurikiwe n’ibindi bihugu nka Nigeria na Uganda byarangije gushyiraho amategeko yamagana akanahana by’intangarugero abatinganyi.

Jeune Afrique ivuga ko kugeza ubu ku Isi hose hari ibihugu 76 byamaze gutora amategeko ahana abatinganyi, 36 muri byo biri muri Afurika.

Ubutinganyi buracyari ingingo iteje benshi impaka zituruka ku buryo ibihugu bikomeye ku Isi byitambika biburengera kandi bitajyanye n’umuco w’Afurika ndetse n’iyobokamana ryigishijwe Abanyafurika rikomotse aho bushyigikiwe cyane.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment