Bang Media

Shakisha kuri Ino Site

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Umuhanuzi yafashwe asambanya umugore w’undi mugabo

idini n'igitsina
Umuhanuzi, umupasiteri akaba n’umwe mu bayobozi bakuru b’Itorero ryitwa “Herubim and Serafim Movement Church” yafashwe asambana n’umuyoboke we w’umugore ufite undi mugabo.

Urubuga rwa news.naij dukesha iyi nkuru, ruvuga ko muri Nijeriya havugwa inkuru y’umupasiteri wafatiwe mu rugo rw’undi mugabo amusambanyiriza umugore witwa Lateefat Balogun.

Pasiteri Adewoye uri mu kigero cy’imyaka 60, ni umuvugabutumwa ukomeye cyane mu mujyi wa Lagos, akaba n’umwe mu bayobozi b’imena b’urusengero rwa “Herubim and Serafim Movement Church” ruri mu ntara ya Idimu mu gace kitwa Alimasho.

Biravungwa ko Umuhanuzi Pasiteri Adewoye yasambanaga n’uyu mugore Balogun, iwe mu rugo ahitwa Ipaja hafi ya Hotel yitwa Abidap, inshuro nyinshi iyo umugabo w’uyu mugore yabaga atari muri uwo mujyi, bikaba byari ibanga rya Pasiteri n’uyu mugore.

Baguwe gitumo n’umugabo w’uyu mugore ahita anabafotora bambaye ubusa.

Uyu mugabo Balogun ngo yahise agira uburakari bwinshi ajyana uyu mupasiteri kuri Polisi y’ahitwa Idimu, agezeyo bamusaba kudashinja umukozi w’Imana.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment