Bang Media

Dusabane

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Ubushakashatsi: Abagabo bakwiye kwita ku mubyimba w’ijosi ryabo kuruta uw’igitsina

ijosi vs igitsina


Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Ankara muri Türkiye bavumbuye ibintu bidasazwe, aho bapimye ubugari bw'ijosi ku itsinda ry’abagabo 92, basanga uko ijosi rigenda riba rigari (rinini), umugabo agenda atakaza ububasha bwo kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Ubu igikwiye kwibazwaho n’abagabo cyane ntikikiri uburebure cyangwa se ubunini bw’igitsina cyabo, kuko aho gutunga kinini kidafata umurego wagitunga ari gito gikora neza.

Urubuga rwa aufeminin, dukesha iyi nkuru, ruvuga ko abashakashatsi bo mu ishuri ry’ubuvuzi rya Ankara, bavuze ko nyuma y’ubushakashatsi bakoze, babonye ko umubyimba w’ijosi ufite aho uhurira no kugira ubushake bwinshi cyangwa buke bw’imibonano mpuzabitsina, ndetse no kuba umuntu yananirwa gushyukwa burundu.

Ibi bivuze ko igikwiye kwitabwaho kurushaho ari ukureba uko ubunini bw’ijosi rya buri muntu butateza ikibazo ku mikorere y’igitsina uko kingana kose.

Bakoreye ubushakashatsi bwabo ku bagabo 92 bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 40 na 60, baza kugera ku mwanzuro ukurikira :

Umugabo ufite ijosi rifite umubyimba ungana na centimetero 36, aba afite ibyago byinshi byo kubura ubushake bwo gukora imibonano (kudashyukwa).

Bakomeza bavuga ko ikibazo cyo kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ari ikibazo kiri hirya no hino ku isi kigenda kigaragara cyane bitewe n’imibereho n’indwara nyinshi z’iterambere.

Akanyamakuru kitwa « Andrologia » gasobanura ko umubyimba w’igikanu, ushobora gutera ibindi bibazo bitandukanye, birimo umuvuduko w’amaraso, Diyabete, umubyibuho ukabije, ibibazo by’imitekerereze hamwe n’ikibazo cyo kudasinzira neza.
Aka kanyamakuru kasohotsemo ubu bushakashatsi bugaragara nk’ubudasanzwe, kavuga ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi n’ubwo bisa n’ibitangaje, ariko bikwiye guhabwa agaciro.

Dr David Goldmeier, inzobere mu bijyanye no kuvura kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina avuga ko abantu 5 kugeza ku bantu 15% bahura n’ikibazo cyo kubura ibitotsi.

Ibi ngo bikaba bishobora kubaviramo ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso, hamwe n’umunaniro udashira, ku bagabo ndetse no ku bagore bikaba byanabaviramo no kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina burundu.

Icyegeranyo cyashyizwe ku mugaragaro mu mwaka wa 2009, cyagaragaje ko 70% by’abagabo bahuye n’ikibazo cyo kubura ibitotsi, hamwe no kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment