Bang Media

Dusabane

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Nessa Jay Umugore ugira ubushake budasanzwe bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Nessa Jay
Nessa Jay


Umugore ugira ubushake budasanzwe bwo gukora imibonano mpuzabitsina, avuga ko amaze kuyikorana n’abantu bagera kuri 300, ariko kandi ngo ubushake bugakomeza kwiyongera.


Uyu mugore yatangaje ko aba afite umubabaro, kuko atabasha kugera ku ndunduro y’umunezero mu mibonano inshuro nyinshi. Ati : “Mfite umubabaro. ngomba kwishimisha ariko sinshobora kurangiza munsi y’inshuro zirenze ishanu ku munsi.”

Nessa yatangiye kugira ubushake budasazwe afite imyaka 19, akaba yaragiye akorana imibonano n’abantu bahuriye mu isoko.

Ati : “Nabanzaga kuganira nabo ngo menye ko atari abantu bashobora kungirira nabi, iyo namaraga kubamenya neza, twahitaga tujya mu rugo tukabikora.”

Yabonye ko afite ubushake budasazwe bwo gukora imibonano, ubwo yatakazaga ubusugi bwe ku myaka 16 y’amavuko.

Akomeza avuga ko atarobanura abagabo n’abagore, ubushake bwe bw’imibonano mpuzabitsina bukaba bumaze gutuma inshuti ze z’abakobwa zimucikaho, kuko baba batinya ko yabakurura.

Nessa Jay avuga ko buri wese agira igice cy’amarangamutima

Ati : “Mbayeho ubuzima busanzwe, abenshi mu rungano rwange babayeho, ndishima nkababara. Birashoboka ko ngira ubushake burenze ubw’abandi, ariko ntacyo bitwaye ndi muzima kuri iyo ngingo.”

Akomeza avuga ko afite ubuzima bwiza, kandi ko adashobora guhinduka uko atari cyangwa ngo ahindure uko atekereza.

Nessa Jay w’imyaka 24, ukomoka aho bita Cromer mu gace ka Norfolk mu Bwongereza, agira ubushake budasanzwe bwo gukora imibonano mpuzabitsina, kuko atabasha kwigenzura.

Daily Mail
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment