Bang Media

Dusabane

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Menya Inyungu zo Guhuza Igitsina Kenshi





Guhuza Igitsina Kenshi
Inyungu zo Guhuza Igitsina Kenshi

Benshi mu bagabo usanga bakunda kubonana n’abagore babo kenshi, rimwe na rimwe ugasanga hari n’ababonana n’abagore babo buri joro. Ibi ugasanga hari abagore babyinubira cyangwa abagabo iyo basabwa n’abagore babo gukorana imibonano mpuzabitsina kenshi. Nyamara abahanga bavuga ko ibi ari ingirakamaro kuko ngo bigira ingaruka nziza cyane ku buzima ku mpande zombi.

Gusa ngo ibi bigira ingaruka nziza ku mubiri igihe ababikora babikora babishaka kandi babyumvikanyeho kandi ahantu heza ku buryo bombi ntawe uri bwumve abangamiwe. Dore inyungu 10 ku buzima biterwa no gukora imibonano mpuzabitsina.

1.Guhuza Igitsina Kenshi Kongera abasirikari b’umubiri.

Ibi ngo bihuye neza n’uko igihe umuntu uwariwe wese arwaye, ibanga ryo kugirango agire imbaraga ni ukwiyandayanda agakora imibonano mpuzabitsina. Nk’uko bitangazwa n’abahanga batandukanye, ngo gukora imibonano mpuzabitsina byibura rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru, binganya imbaraga zo kurinda umubiri n’ umusirikari w’umubiri (globule) witwa immunoglobin A, iyi ngo ikaba irinda umubiri cyane mu kuba wakwinjirirwa n’ubukonje bushobora gutuma umuntu atitira agacika intege. Gukora imibonano mpuzabitsina buri munsi ngo bingana no kurya inanasi imwe buri munsi. Bityo rero ngo mu kurinda ubudahangarwa bw’umubiri wawe, ushobora guhitamo imibonano mpuzabitsina rimwe ku munsi cyangwa ukarya inanasi imwe ku munsi.

2. Guhuza Igitsina Kenshi Bimara Umunaniro

Akenshi umuntu unaniwe ashobora kuvurwa no gukora sport yo mu bwoko bwa yoga, kunywa akarahura ka Divayi n’ibindi. Ibi byose ngo ntakintu birusha kuba wananirwa ugakora imibonano mpuzabitsina mu rwego rwo kwivura umunaniro.

3.Guhuza Igitsina Kenshi Bituma wirinda kuba wafatwa n’indwara z’umutima.

Nubwo imibonano mpuzabitsina ngo idashobora kuvura uwarangije gufatwa n’indwara y’umutima, ifite ubushobozi bwo kurinda abayikora kuba bafatwa n’indwara z’umutima. By’umwihariko ngo kubagabo bakora imibonano mpuzabitsina byibura kabiri mu cyumweru, ngo baba bafite amahirwe menshi yo kutagira aho bahurira n’indwara y’umutima kurusha abayikora inshuro imwe mu kwezi. Gusa ngo ntiwagakwiye guhata umuntu ko mukorana imibonano mpuzabitsina kuko ngo iyo bibaye ku gahato ntakintu na gito biba bikumariye.

4.Guhuza Igitsina Kenshi Byongera ibitotsi.

Abagore benshi bibaza impamvu iyo barangije gukorana imibonano mpuzabitsina n’umugabo mu ijoro ahita asinzira. Ibi ngo biterwa n’uduce dutoya tutabasha kuboneka tuvuka iyo amatemba buzi yo mu gitsina cy’umugore amaze kuba menshi twitwa oxytocin dutuma umugabo ahita agira ibitotsi kandi byiza kuburyo n’inzozi zihita zigabanuka kuko aba asa nk’uwibagiwe ibintu byose yahozemo.

5. Bituma ukira ububabare bw’umubiri

Twa duce two mu matembabuzi yo mu gitsina kandi ngo nitwo twongera imisemburo yitwa endorphins irinda umubiri kuba wakumva ububabare ubwo ari bwo bwose buwuriho, ariko byumwihariko ngo kubabara umutwe ni cyo kintu cya mbere kigabanywa no gukora imibonano mpuzabitsina. Imibonano mpuzabitsina kandi ngo ishobora kugabanya ububabare kubantu barwaye indwara ya Diabete, rimwe na rimwe no ikaba ishobora no gukira burundu.

6. Kwirinda kuba wafatwa n’indwara ya Cancer.


Ubushakashatsi bwagaragaje ko abahungu bafite guhera ku myaka 20 kuzamura basohora intanga byibura gatanu mu cyumweru baba bongereye amahirwe yo kutafatwa n’indwara ya Cancer y’amabya ku gipimo cya 30%. Mu gihe abasaza bo iyo basohoye intanga inshuro zirenze 21 mu kwezi baba biyongerera ibyago byo kuba bafatwa na Cancer y’amabya. Niyo mpamvu ngo abasore n’abagabo batarengeje imyaka 50 bagakwiye kwimenyereza gukora imibonano mpuzabitsina kenshi naho abasaza barengeje iyi myaka bakagabanya inshuro bakora imibonano mpuzabitsina.

7. Gufasha umubiri gukora intanga nyinshi

Nk’uko kandi ubushakashatsi butandukanye bwagiye bubigaragaza, uko abagabo bagenda batakaza intanga nyinshi igihe bokora imibonano mpuzabitsina ngo ni nako umubiri ugenda urushaho gukora intanga nyinshi kurushaho kandi nzima kurusha iziba zasohotse, kurusha abadakora imibonano mpuzabitsina kenshi. Ibi ngo bikaba bituma kwimenyereza gukora imibonano mpuzabitsina kenshi binatuma umugabo agira ubushobozi bwo kubyara abana bakomeye kandi buzuye.

Bityo rero niba ubona mugenzi wawe aguhata gukora imibonano mpuzabitsina kenshi, ntugatekereze ko ari inyungu ze ari guharanira cyangwa se abikunda kukurusha, ahubwo ni inyungu kuri mwe mwembi kuko bizabafasha gukomeza kugira ubuzima bwiza.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment