Bang Media

Dusabane

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Kuki Ababyeyi Batinya Kuganiriza Abana ku Bijyanye n'Imyororkere

kwigisha umwana ibijyanye n'igitsina cyeImpamvu bamwe mu babyeyi bataganiriza abana babo ibijyanye n’imyororokere


Imiryango itandukanye, na Minisiteri ifite umuryango mu nshingano zayo, bashishikariza ababyeyi kujya baganiriza abana babo ku bijyanye n’imyororokere, mu rwego rwo kubarinda kwishora mu ngeso mbi zirimo n’ubusambanyi, ababyeyi ariko bakavuga ko bibatera isoni.

Ababyeyi bo mu bice bitandukanye bavuga ko bagira isoni zo kuganiriza abana babo ku bijyanye n’imyororokere, bamwe bakanavuga ko ari uguta umuco, mu gihe hari n’abavuga ko atari ngombwa, kuko ngo abana bazajya babyigishwa na mwarimu ku ishuri.

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Kanyinya baganiriye na IGIHE tariki ya 28 Gashyantare 2014, bari mu bavuze ko bibatera ipfunwe kuba baganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere.

Niyonsenga w’imyaka 48, avuga ko afite abana batanu, ariko ngo ntiyatinyuka kubaganiriza ibijyanye n’ibitsina.

Ati : “Nibyo koko abana bakwiye kuganirizwa, ariko jye nigirira isoni. Ubwo se koko abana ntibangaya mbaganirije ku bitsina. Ariko se nkubaze ubu ko iwacu ntabyo batuganirije twabaye iki ? Byatumye tudakura ngo tubyare duheke ?”

Sindayigaya John, avuga ko ataganiriza umwana we ahubwo agomba kuganirizwa na mwarimu.

Ati : “Bitera isoni kwicarana n’umwana wawe w’umukobwa ukamubwira uburyo yakwirinda gusama, cyangwa umuhungu uko yakwirinda gutera inda, mbabwira ko birinda gusambana, ibindi bakabibwirwa na mwarimu. Njye sinabyishoborera.”

Abagabo bumva ko bikwiye guharirwa abagore

Shyirambere w’imyaka 52, avuga ko ababyeyi b’abagore, bakwiye kujya baganiriza abana babo. Ati : “Ibyo bireba abagore, umuntu w’umugabo sinakwicarana n’abana ngo mbaganirize kuri ibyo bintu, uko ni iuguta umuco, kandi kwishora mu busambanyi k’urubyiruko ntaho bihuriye n’uko baba bataganirijwe n’ababyeyi. Abana basigaye baratunaniye wa muntu we.”

Abana bo mu mujyi ngo bazi ibirenze ibyo ababyeyi bazi ku myororokere.

Mukamabano w’imyaka 50 atuye mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Kigarama, yatangarije igihe ko abana be hari byinshi bazi we atazi kubera iterambere.

Ati : “Kubaganiriza sibyanze, iyo umwanya wabonetse ndabikora. Ariko nasanze hari byinshi bazi kubera ikoranabuhanga bitabagaho ku gihe cyacu. Nigeze kubwira umuhungu wajye w’imyaka 20 ko gusambana ari bibi, bishobora gutuma yandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, abwira ko akoresha agakingirizo, kandi ko hari uburyo bwinshi yakoresha akinezeza adahuje igitsina n’umukobwa. Nabuze icyo musubiza kuva icyo gihe sindongera kumuganiriza.”

Minisiteri n’imiryango byahagurukiye iki kibazo

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yateguye gahunda yo kuganiriza abangavu biga mu mashuri kwirinda gutwara inda zitateganijwe.

Iyi gahunda ifite insanganyamatsiko igira iti : “Ndi umukobwa ufite icyerekezo, kwiga kwanjye ni ingenzi, nanze gutwita kw’abangavu.” Abangavu biga mu mashuri yisumbuye hirya no hino mu Gihugu baganirizwa ku bijyanye n’uburyo bakwirinda gutwara inda zitateguwe.

Tariki ya 6 Gashyantare 2013, ubwo yari yagiye kuganiriza abangavu biga mu ishuri rya FAWE Girls school, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Umulisa Henriette, yavuze ko ubukene no kutanyurwa by’abangavu bamwe na bamwe, ari ibiza ku isonga mu kugusha abangavu mu mutego wo gutwara inda batateguye, mu gihe abangavu biga muri iri shuri bo bavuga ko kutagarinzwa n’ababyeyi ari byo bituma bamwe mu bangavu bishora mu mibonano mpuzabitsina.

Gahunda yateguwe n’Umuryango Imbuto Foundation, ifite insanganyamatsiko igira iti : “Rubyiruko kugira ubumenyi ku buzima bw’imyororokere ni uburenganzira bwanyu”

Muri iyi gahunda, urubyiruko rwo mu Turere uyu mushinga ukoreramo, twa Nyarugenge na Gicumbi, basobanuriwe ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, hamwe n’abakuze bakanipimisha ku bushake virusi itera Sida.

Batamuriza Mireille, umukozi wa Imbuto Foundation, ukurikirana umushinga w’ubuzima bw’imyororokere mu rubyiruko, tariki ya 28 Gashyantare 2014, yatangarije IGIHE ko, iyo umwana afite amakuru, ku bijyanye n’imyororokere, bimufasha kwirinda kwishora mu mibonano mpuzabitsina imburagihe.

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Kanyinya rwatangarije IGIHE ko ababyeyi batabaganiriza, n’iyo bagize icyo babaza babuka inabi.

Kutaganirizwa kwa bamwe mu rubyiruko ku bijyanye n’imyororokere, bituma bamwe muribo bishobora mu mibonano mpuzabitsina imbura gihe, bikaba byabaviramo gutera/guterwa inda zitateguwe, kurwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina cyangwa se kwandura virusi itera Sida.

Ese koko umubyeyi akwiye gutinya kuganiriza umwana we ibijyanye n’imyororkere kandi agejeje igihe cyo kuba yaganirizwa, wowe ubibona ute ?



Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment