Bang Media

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Ese Kunywa itabi k’umugore atwite bishobora gutuma umwana aba umutinganyi?

iby abagabo benda abandi
Kunywa itabi k’umugore atwite bishobora gutuma umwana aba umutinganyi


Inyigo nshya yakozwe iremeza ko ubuzima bw’umugore utwite bushobora kugira ingaruka z’ako kanya ku bwenge, imibonano mpuzabitsina, imikurire y’umwana hamwe n’imibanire ye n’abandi mu buzima bwa buri munsi.


Umwarimu witwa Dick Swaab, akaba n’inzobere mu bijyanye n’ubwonko muri Kaminuza ya Amsterdam, yemeje ko iyo umugore atwite umwana w’umukobwa, akanywa itabi muri icyo gihe amutwite, umwana azabyara aba ashobora kuziyumvamo gushaka kuryamana n’abo bahuje igitsina, akanaryama n’abo badahuje igitsina.

Urubuga 7sur7 dukesha iyi nkuru rwanditse ko ku bagore batwite bakunda kugira umunaniro cyangwa kwiheba, Dick Swaab yavuze ko umusemburo witwa ’’cortisol’’ ugira ingaruka ku ikorwa ry’umusemburo w’imyororokere, umugore yaba atwite umwana w’umukobwa cyangwa umwana w’umuhungu.

Uyu mwarimu wakoze ubu bushakashatsi yakomeje avuga ko umwotsi ugira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe bw’umwana. Ibi ngo biba ku mwana wabyawe n’umubyeyi wakundaga kujya cyane mu myotsi atwite, yaba imyotsi igenda cyangwa imyotsi yo mu nganda.

Bakomeza bavuga ko umugore ukunda kujya mu myotsi cyane aba afite ibyago byo kubyara umwana wigunga kandi usigara inyuma mu mikurire ye.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment