Bang Media

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Bumwe mu buryo bwo gukora imibonano mpuzabitsina ugomba kwitondera

imibonano mpuzabitsina
 

Hari uburyo butandukanye abantu bakoresha bakora imibonano mpuzabitsina, bukaba bwaba imbarutso yo kwandura uburwayi butandukanye ku buryo bworoshye cyangwa kwangiza ingingo zimwe na zimwe.

Uko iminsi igenda ihita indi igataha, ni nako abantu bamwe bagenda bitabira cyane gushaka umunezero w’ibitsina bidakorewe mu kindi gitsina, bakayikorera mu kibuno cyangwa mu kanwa. Ubu buryo bukunze gukoreshwa cyane n’abahuje ibitsina (Abatinganyi) n’abadahuje ibitsina nabo barabukoresha.

Mu kibuno ni hamwe mu bice by’umubiri bigira ibyiyumvo by’ibyishimo kandi hakaba hafunganye kuruta igitsina cy’umugore. Ibi bigatuma igitsina cy’umugabo cyumva uburyohe budasanzwe kuruta ahasa n’aharekuye kurutaho.

Nubwo bimeze bityo ariko ntibibuza ko bigira ingaruka zitari nke ku buzima bw’ababikora.

Uru rubuga rwa rezosante dukesha iyi nkuru, rwanditse ko imibonano yo mu kibuno idakingiye ishobora gutera indwara zandurira nka Virus itera SIDA, imitezi, mburugu, uburagaza, n’izindi.

Hiyongeraho kurwara na kanseri y’innyo kandi ngo nta n’ubudahangarwa innyo iba ifite bwo kurinda mikorobe zinjira mu kibuno.

Uretse ububabare umuntu agira iyo igitsina kiri kwinjira mu mwoyo cyane cyane iyo ataramenyera, iki gice cy’umubiri ni kimwe mu bice umwanda usohokeramo, bigatuma haboneka cyane udukoko twinshi dutera indwara.

Abakora imibonano muri ubu buryo, baba basabwa gukoresha amavuta n’agakingirizo kabugenwe mu rwego rwo kwirinda kwandura uburwayi bwavuzwe haruguru.

Nyuma yo gukora imibonano mpuzagitsinabuno biba bishoboka kandi ko uwinjijwemo igitsina atakaza imbaraga innyo yari ifite zo kugenzura umwanda.

Hari igihe bamwe mu babikora bashiduka binereye kubera ko innyo iba itagishoboye kurinda ko umwanda wakwisohora umuntu atabishatse nk’uko bigenda ku bandi bantu bazima. Ibi bituma abo byoretse bahitamo kwibinda nk’impinja.

Imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa

Ubu nabwo ni uburyo bukorwa hagamijwe gushimishanya, ariko kandi ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko umuntu yabwanduriramo indwara zitandukanye zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo virusi itera SIDA hamwe na kanseri yo mu muhogo.

Abakoresha ubu buryo bagirwa inama yo gukoresha agakingirizo kabugenewe mu rwego rwo kwirinda ubwo burwayi.

Zimwe mu nama zigirwa abakora imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa ni nko kwirinda gushyira amasohoro mu kanwa, kwirinda koza amenyo mbere y’isaha ukoresheje uburoso buyoza kuko bushobora gukomeretsa ishinya bityo mikorobe zikabona uko zitera indwara zitandukanye, kwirinda guhita ujya kwa muganga wo mu kanwa ako kanya, kwirinda guhita urya ibiribwa bikomeye bishobora kugukomeretsa mu kanwa, nk’amafiriti n’ibindi.

Dr Sabin Nsanzimana, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Sida mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC), yasobanuriye IGIHE ko abatinganyi bari mu bantu bakwiye kwitabwaho cyane bakagirwa inama ngo kuko bibasirwa na Virusi itera SIDA kurusha abandi.

Yagize ati "Nta bushakashatsi bwimbitse turakora, ariko hakozwe igenekereza, dusanga abanduye Virusi itera SIDA bashobora kuba bari hagati ya karindwi n’icumi ku ijana mu batinganyi, iyo ni imibare y’ikigereranyo twakoze, ariko kandi uburyo bakoramo iyo mibonano (mu kibuno) bwanduza kurusha ababikora mu buryo busanzwe."

Dr Nsanzimana akomeza avuga ko iyo bahuye n’umuntu uje kwivuza cyangwa aje gusaba serivise, batamubaza uburyo akoramo imibonano mpuzabitsina.

Yagize ati "Mu buryo bwo gusuzuma turabibona ko mu kibuno cye hagaragara ko hakoreshejwe mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina, bityo ukaba wabona uwo muntu afite ibyago byinshi byo kurwara nka mburugu cyangwa kwandura virusi itera Sida ku buryo bworoshye. Uwo muntu rero tumufatira umwanya uhagije wo kumuvura no kumugira inama."

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment