Bang Media

Inama utari uzi ku mibonano mpuzabitsina

Abagore bishyuye insoresore bazisaba ngo zibahohotere

ihohoterwa ry'abagore rishingiye ku gitsina
Abagore babiri bishyuye insoresore bisabira ngo zibahohotere



Abakozi babiri b’ikigo kitwa ’’SCNF’’ mu Bufaransa batawe muri yombi bazira kwishyura insoresore ngo zibahohotere zibakubita, bagamije kugira ngo babashe kubona ikiruhuko (Congé) cy’inyongera.

Polisi yahamagawe gutabara, aho abagenzi bategera gari ya moshi hitwa Soisy-Enghien, kubera ihohoterwa ryakorerwaga abagore babiri bakora mu kigo kimwe. Polisi ikimara kuhagera aba bakozi bayibwiye ko bahohotewe n’abasore b’ingimbi babiri.

Nyuma y’igihe gito gusa Polisi itangiye iperereza, yahise amenya abahohoteye aba bagore. Aba basore bamaze gufatwa babwiye Polisi ko ibyo bakoreye aba bagore babiziranyeho, kandi ko baboherereje ubutumwa kuri telefoni ngendanwa babasaba kubahohotera bakabishyura amayero 200 (200 euros) buri umwe.

Nk’uko itangazamakuru ryo mu Bufaransa rikomeza ribivuga, aba bagore ngo bari bagamije kwaka ikiruhuko kugirango bishimishe.

Umwe muri aba bagore badatangazwa amazina, ngo yari agamije kujya kwiga kubyina imbyino akunda, undi akaba yarashakaga kujya kwishimisha ku mucanga w’ahitwa Guadeloupe, mu birwa by’Abafaransa biba muri Amerika yo hagati.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment